
IBIGANIRO BYO GUHA AMASHIMWE INTWARI Z’U RWANDA MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI
Ku wa 26 Gicurasi 2025, kuva saa 14:15–16:30, abanyeshuri bo mu mwaka wa S2, S4 na S5 bo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi bitabiriye ibiganiro byahariwe gushima Intwari z’u Rwanda, byabereye muri salle y’ishuri.
Ibiganiro byitabiriwe na Padiri MUVUNYI Innocent, abarimu n’abandi bayobozi, aho bagarutse ku mateka y’Intwari nk’Fred Gisa Rwigema n’abandi, banaganira ku ndangagaciro z’ubutwari n’uruhare rw’urubyiruko mu kuzisigasira.
Muri uwo mwanya, hatangijwe ku mugaragaro Club y’Umuco, hahita hatorwa abayobozi bayo, nk’urubuga ruzafasha abanyeshuri kwimakaza umuco, ubutwari n’ubupfura.
________________________________________________________________________
Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand
Umunyeshuri wo muri S5MCE
