School Post

ICYUMWERU CY’ISENGESHO NO GUSABANA N'IMANA: COLLÈGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI I FATIMA.

icyumweru-cyisengesho-nubusabane-college-sainte-marie-reine-kabgayi-i-fatima

ICYUMWERU CY’ISENGESHO NO GUSABANA N'IMANA: COLLÈGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI I FATIMA.

Mu mujyi wa Muhanga, ku musozi utuje uzengurutswe n’ubwiza, hari chapelle yitiriwe umwamikazi wa Fatima. Ni inyubako iri mu byiza bitatse uyu mugi hakaba ahantu hakwiye ho gusenga no gusabana n'Imana

Mu gufasha abana gukura mu kwemera no kwegerana n'Imana Ubuyobozi bwa  Collège Sainte Marie Reine Kabgayi bwifuje ko abana bakwiye kujya gusengera buri munsi muri iyi chapelle ya Fatima:

  • Kuwa Mbere: Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere (S1).
  • Kuwa Kabiri: Abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri (S2).
  • Kuwa Gatatu: Ni umunsi w’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu (S3).
  • Kuwa Kane: Ni Abanyeshuri bo mu mwaka wa kane na gatanu (S4 & S5).
  • Kuwa Gatanu: Icyumweru kizasozwa n’urugendo rw’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu (S6).

Ni icyumweru cyatangiye mu isengesho, kizarangira mu busabane n’Imana. Chapelle ya Fatima irabategereje bose, nk’uko Bikira Mariya ahora ategereje abana be.

____________________________________________________________________

Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand

Umunyeshuri wo muri S5MCE.

0 Likes | 0 Comments | 60 Views
Published: May 22, 2025, 3:52 a.m.