
IKIRORI CY'ITORERO URUSOBE MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI.
Kuri College Sainte Marie Reine Kabgayi, habereye ikirori giteguwe n’Itorero URUSOBE, rigizwe n’abanyeshuri bigishwa umuco, indangagaciro, n’ubupfura bujyanye n’uburere nyarwanda.
Iki kirori cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza impano, kwimakaza umuco nyarwanda no guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza ibyo biga n’ibyo batozwa. Itorero URUSOBE rikaba ryari ku isonga mu myiteguro n’isohora ry’iki gikorwa cyabaye igihango cy’ubusabane n’umuco.
Umuco nk’isoko y’indangagaciro
Abanyeshuri b’itorero bagaragaje ubuhanga mu:
- Imbyino za Kinyarwanda,
Imivugo y’ubutumwa,
Mu kirori hagaragayemo ibikorwa bitandukanye harimo;
- Imbyino za kinyarwanda
- Indirimbo
- IPFUNDO Fashion
- ...
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri , abarimu, abayobozi b’ishuri, bose bishimiye uburyo abanyeshuri bashyize imbere umuco n'ubwitange mu gitegura no gushyira mu bikorwa iki kirori. Umusangiza w'amagambo wabaye muri icyo kirori ni ISHEMA REYNA S4PCB.
__________________________________________________________________
Byateguwe kandi byatanzwe na M.K.Bertrand
Umunyeshuri wo muri S5MCE
