
UMUGOROBA WO KWIBUKA MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI
Tariki ya 22 Gicurasi 2025, guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00), muri College Sainte Marie Reine Kabgayi habaye Umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri, abarimu ndetse n’umuyobozi w'ishuri Padiri Muvunyi Innocent , bose bagamije kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kuzirikana amateka yaranze igihugu.
Uyu mugoroba wahariwe kwibuka no gusobanukirwa amateka, waranzwe n'ibikorwa bitandukanye hatangwa ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere cy’ejo hazaza.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais: umutwe wa politiki washinzwe n’Abanyarwanda bari mu mahanga mu 1987 wari ugamije guharanira uburenganzira bw’impunzi zo mu Rwanda no kuzisubiza mu gihugu cyabo mu mahoro), ni yo yahagurukiye guhagarika Jenoside, zatabaye abaturage bicwaga, ndetse zigarura amahoro mu gihugu mu kwezi kwa Nyakanga 1994.
TWIBUKE TWIYUBAKA - KWIBUKA 31

_____________________________________________________________________________

Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand - S5MCE