
URUGENDO RW’ABANYESHURI RWO KWIBUKA KU RWIBUTSO RWA KABGAYI
Ku wa 23 Gicurasi 2025, abanyeshuri ba College Sainte Marie Reine Kabgayi bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basura Urwibutso rwa Kabgayi.
Igikorwa cyatangiye saa tatu za mu gitondo (09:00) n’Igitambo cya Misa yabereye kuri kiliziya y' i Kabgayi, cyatuwe mu cyubahiro cy’inzirakarengane zishyinguwe aho, hakurikiraho urugendo bagiriye ku rwibutso, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside no gukomeza kwiga amateka.
Urugendo nk’uru n' isomo rikomeye ku rubyiruko, ribibutsa inshingano bafite mu kubaka igihugu gishingiye ku mateka, amahoro n’ubumwe.
//Amashusho yafashwe na IRANZI Abiatal S5PCB
______________________________________________________________
Murakoze, Byateguwe kandi byatanzwe na M.K.Bertrand S5MCE
