Upcoming Events & Announcements
Stay updated with our latest meetings and announcements for the school community.
IGITARAMO GISOZA IGIHEMBWE CYA II MU MWAKA 2024-2025 MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI.
College Sainte Marie Reine Kabgayi yishimiye kubamenyesha ko Ikirori Gisoza Igihembwe kizaba nyuma y’ibizamini bisoza igihembwe, aho abanyeshuri, abarimu, n’abayobozi bazahurira mu muhango wo gushimira no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu masomo no mu myitwarire.
Iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ari umwanya wo gufasha abanyeshuri kuruhuka no gutegura igihembwe gikurikira, gutanga ubutumwa n’impanuro ku myigire no ku mibereho myiza y’abanyeshuri, ndetse no kwerekana impano z’abanyeshuri binyuze mu mikino n’indi myidagaduro.
