
AMARUSHANWA YA BASKETBALL KU RWEGO RW'IGIHUGU
Ku itariki 18/05/2025 nibwo ikipe yacu ya basket yitabiriye amarushanwa ku rwego rw’igihugu mu bahatanira kugera muri Semi-final. Yabereye mu karere ka Rwamagana mu cyigo SAINT ALOYS RWAMAGANA.
Ayo marushanwa yitabiriwe n’ibigo birega bibiri harimo; APERUGUNGA,COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI na AGAHOZO SHALOM.
Ikipe yacu | Bahanganye | Igihe cy’umukino | Amanota | Ibyavuye mu mukino |
COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI | AGAHOZO | 11h00 - 12h30 | CSMRK 97 – 55 AGAHOZO | Itsinzi |
COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI | APERUGUNGA | Nyuma ya 12h30 | CSMRK 86 – 61 APERUGUNGA | Itsinzi |
Ikipe ya COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI yakinnye n’amakipe abiri guhera 11h00 kugeza 12h30, ikina n’ AGAHOZO birangirana n’amanota 97 ya CSMRK kuri 55. Nyuma COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI yakinnye n’ APERUGUNGA aho umukino wasaga nk’ukomeye, aho ikipe yacu yabyitwayemo neza itsinda amanota 86 kuri 61
Umunsi nuko wagenze ariko bikaba biteganyijwe ko kuri 31/05/2025 COLLEGE SAINTE MARIE REINE izakina na ESB KAMONYI mu gice kibanziriza icyanyuma (Semi-Final).
_________________________________________________________________
Byateguwe kandi byatanzwe na MANISENGWE Sonia [S5MCE]