School Post

UMUKINO WA GICUTI WAHUJE CSMR NA MUBARAKA FC ACADEMY

friendly-match-in-football

UMUKINO WA GICUTI WAHUJE CSMR NA MUBARAKA FC ACADEMY

Ku ya 28 Werurwe 2025, kuri Stade Regional de Muhanga, habereye umukino ushimishije wahuje Collège St. Marie Reine Kabgayi na Mubaraka FC Academy. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri ako gace, aho aya makipe yombi yagaragaje ubuhanga budasanzwe bahatanira intsinzi.

Mu mwuka w’ibyishimo n’amatsiko, impande zombi zerekanye ubuhanga bukomeye, ariko Collège St. Marie Reine Kabgayi ni yo yegukanye intsinzi itsinze Mubaraka FC Academy ibitego 2-1. Uyu mukino waranzwe n’ubupfura bwinshi mu kibuga, usiga abafana bishimiye imikinire myiza y’amakipe yombi, ndetse batekereza ku mikino itaha izongera kubahuza.


Wateguwe kandi ushyirwa ahagaragara na M.K. Bertrand

Umunyeshuri wo mu mwaka wa S5MCE.

0 Likes | 1 Comments | 24 Views
Published: March 30, 2025, 9:04 p.m.