School Post

ITORERO URUSOBE RYEGUKANYE ITSINZI MU MARUSHANWA Y’UMUCO NYARWANDA.

itorero-urusobe-ryegukanye-itsinzi-mu-marushanwa-yumuco-nyarwanda

ITORERO URUSOBE RYEGUKANYE ITSINZI MU MARUSHANWA Y’UMUCO NYARWANDA.

Tariki 08/02/2025 ku Kamonyi mu kigo cy'ishuri rya SAINTE BERNADETTE habereye amarushanwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo. Itorero Urusobe ryaturutse muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi ryegukanye intsinzi idasubirwaho. Aya marushanwa yari agamije kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino n’ubutumwa bwubaka bushingiye ku mateka n’indangagaciro z’ubunyarwanda.


Insanganyamatsiko y’amarushanwa yari: “Imiyoborere myiza, umusingi w’iterambere.” Icyo gitekerezo cyari kigamije guhuriza hamwe ubutumwa bwubaka bufitanye isano n’imiyoborere myiza, ubunyangamugayo n’uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu.

Amategeko yarebaga irushanwa yari:

  • Gutegura indirimbo zabo bwite zifite aho zihurira n’insanganyamatsiko.
  • Kwiyereka mu gihe kitarengeje iminota 15.
  • Kugaragaza ubuhanga mu mbyino gakondo no gukoresha neza ibikoresho bya gakondo.

 

Buri torero ryagombaga kugira:

  • Abahungu 7 n’Abakobwa 7 b’ababyinnyi.
  • Abahanzi 5 b’indirimbo.
  • Umucuranzi umwe w’ingoma.

 

Abagize Itorero Urusobe
Itorero Urusobe rya Collège Sainte Marie Reine Kabgayi ryagaragaje ubuhanga bwihariye binyuze mu itsinda ry’abanyeshuri batoranyijwe neza.

Dore abari bagize itsinda ryaserukiye COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI:

  • Ababyinnyi:
    • Abahungu:
      • Didier
      • Jonathan
      • Kevin
      • Ayineya,
      • Richard,
      • Steven na Obed
    • Abakobwa:
      • Assouma
      • Deborah
      • Rosine
      • Henriette
      • Matambi
      • Joseline na Beline.
  • Abaririmbyi:
    • Johnson
    • Daniella
    • Ben
    • Shemusa, na Brandine.
  • Umucuranzi w’ingoma:
    • Beckam.

Itorero Urusobe ryegukanye intsinzi bitoroshye kuko bahuye n'imbogamizi zikomeye ku rubyiniro (ubunyerere butunguranye, guhishwa ingoma), gusa ntibyababujije kwerekana umurava n’ubudahagarwa bashobora kuhatambukana umucyo) ,Collège Sainte Marie Reine Kabgayi yongeye kugaragaza ko uretse gutsindira mu masomo, abanyeshuri bayo banashoboye muri siporo n’umuco. Itorero Urusobe rikaba rizahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa y’igihugu.


Aya marushanwa agaragaza ko umuco gakondo ukomeje kuba ishingiro ry’ubunyarwanda n’iterambere rirambye.


Urutonde rw’Amakipe Yatsinze

  1. Collège Sainte Marie Reine Kabgayi – Amanota 98%
  2. Groupe Scolaire Saint Joseph – Amanota 97%
  3. Collège Sainte-Bernadette – Amanota 95%

Andi mashuri yitabiriye:

  1. Collège Saint Ignace
  2. Collège du Christ-Roi
  3. Collège Karambi
  4. Mater Dei

Iki gikorwa cyagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gukunda umuco no kuwusigasira, ari na yo mpamvu aya marushanwa afite agaciro gakomeye mu kurera neza abakiri bato.

Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand
Umunyeshuri muri S5MCE

0 Likes | 0 Comments | 5 Views
Published: March 29, 2025, 3:24 p.m.