ITORERO URUSOBE RYITWAYE NEZA MU IRUSHANWA RY’IMBYINO NYARWANDA KU RWEGO RW’IGIHUGU
Uyu munsi, mu KARERE KA MUHANGA, habereye irushanwa rya nyuma ry’imbyino nyarwanda ku rwego rw’igihugu, aho amashuri 13 yari ahanganye mu kwerekana ubuhanga bwabo mu mbyino gakondo. Buri kigo cyari cyazanye itsinda ry’ababyinnyi ryateguye imbyino zitandukanye, zigaragaza umuco n’amateka y’u Rwanda. Abakinnyi bagaragaje ubuhanga buhanitse mu kubyina, gucuranga, no kwerekana imico nyarwanda, mu birori byari binogeye ijisho, aho amahinda, amayogi, ingoma, n’amashyi byavugiraga rimwe. Nubwo ITORERO URUSOBE ryagaragaje imbyino nziza kandi rigashimwa, twasoje irushanwa ku mwanya wa kane, tukaba twizeye ko ubutaha tuzagaruka dukomeye kurushaho. Iri rushanwa ni amahirwe akomeye yo gukomeza kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko, kandi twizeye gukomeza gukora cyane ngo tuzabashe gutsinda ubutaha. 🎶🔥
Kurikirana amashusho kuri youtube: VIDEO.
___________________________________________________________
Byateguwe kandi byatanzwe na UMUKUNDWA Nicole
Umunyeshuri wo muri S5MCE