
POLISI Y’URWANDA YAHUGUYE ABANYESHURI N’ABAKOZI BA COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI
Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gashyantare 2025. Umuyobozi uhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Afande mu Karere ka MUHANGA Kamanzi ari kumwe n’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka MUHANGA, yatanze inyigisho ku batuye Ishuri rya COLLEGE SAINTE MARIE REINE.
Inyigisho yaririmo ibyiciro bibiri:
- Uruhare rw’urububyuruko mugusigasira ibyagezweho ku ndangagaciro nyarwanda
- Uruhare rw’urubyuruko mu gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro
Inyigisho ya mbere
Abakurambere bacu bakoze byinshi byiza dukwiye gushingiraho no gusigasira mu kubaka Igihugu cyacu. Bo n’ubuyobozi bwacu dufite muri iki igihe badutoje gushingira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ngo twiyubakire igihugu kibereye bose.
Afande Kamanzi yibukije abatuye Marie Reine ko Urwanda rwagize ariko n’ubuyobozi bubi bwashoye urubyiruko n’abanyarwanda mu mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94. Yavuze ko ingero nziza zihari zikwiye kugenderwaho ngo urubyiruko rugire imyitwarire ikwiye.
Indangagaciro zikwiye kuranga abarezi, abakozi n’abanyeshuri ba COLLEGE SAINTE MARIE REINE ni izi zikurikira:
- Gukunda igihugu
- Kugira imitekerereze mizima( gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bifite akamaro)
- Kugira ikinyabupfura
- Kwihangana bishyigikirwa no kugira ubuzima bufite intego
- Kugira ubutwari turebera ku ntwari z’u Rwanda cyane abana b’I Nyange
- Gukorera hamwe no kudasobanya
Inyigisho ya Kabiri
Ifite ibice bibiri
- GUKUMIRA INKONGI
Ni ukwirinda icyayitera cyose.
Abakozi n’abanyeshuri ba MARIE REINE basabwe gukumira inkongi ahanini bita ku mpuruza itangwa na fizibure. Afande yavuze ko niba fizibure imanutse iba imenyesha ko hari ikibazo. Kongera kuyizamura no kuyisigasira ngo itamanuka ni amakosa. Igikwiye ni ukumenyesha ababihugukiyemo bagakosora hakiri kare kuko byateza inkongi. Ikindi ni ukumenyesha vuba ibibazo byose byagaragara mu nsinga n’ibindi binyuramo umuriro w’amashanyarazi.
- KURWANYA INKONGI
Mu kurwanya inkongi y’umuriro birakwiye kubanza kumenya ibice bigize umuriro
Ni 3: fuel, heat na oxygen
Iyo kimwe muri ibi bice gikuweho inkongi nayo ivaho
Uburyo bwo kuzimya inkongi y’umuriro
1. Gushonjesha umuriro : Gukuraho ibikwirakwiza umuriro (starvation)
2. Gukonjesha umuriro: kuvanaho ubushyuhe (freezing)
3. Kuniga umuriro: gukuraho oxygen (smoldering)
4. Guhuza uburyo butatu bwabanje: Impact technics
Kuzimya inkongi y’umuriro hakoreshwa cyane kizimyamwoto (fire extinguishers); ziri mubyiciro 5:
- Water fire extinguishers
- Foam extinguishers
- Dry powder extinguishers
- CO2 extinguishers
- Wet chemical extinguishers
Afande kamanzi yatoje abanyeshuri, abakozi n’abarezi ba MARIE REINE uburyo bazimya umuriro bakoresheje kizimyamwoto ndetse n’ikiringiti gitose.
Padiri MUVUNYI Innocent umuyobozi w’ishuri yashimye cyane gahunda Polisi yageneye urubyiruko rw’Urwanda babahugura mu byiciro bitandukanye. Abanyeshuri bishimiye cyane amasomo Afande Kamanzi yabahaye bamwizeza ko bagiye kuba umusemburo w’ibyiza no kurwanya inkongi aho yaturuka hose.