
UMUNSI WA GATATU W'IVU MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI.
Kuri uyu wa Gatatu 05/03/2025, abanyeshuri ba Collège Sainte Marie Reine Kabgayi bifatanyije n’abarezi babo mu gitambo cya Misa cyabereye ku ishuri, kibayobora mu ntangiriro y’igisibo kimara iminsi 40.
Mu rwego rwo gutangira neza igisibo, abakristu bose basizwe ivu nk’ikimenyetso cyo kwihana no kwiyibutsa yezu kristo wamaze iminsi 40 atarya, atanywa, Iki gikorwa cyari ikimenyetso cy’imyiteguro yo guhinduka no kwegera Imana.
___________________________________________________________________
Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand
Umunyeshuri wo muri S5MCE